
Shaddyboo yasabye abantu kudakomeza kumwita Mbabazi Shadia kuko atariyo mazina ye uwitwaga gutyo igihe cye cyarangiye ahubwo amazina ye ya nyayo abantu bakwiriye kumwita ari Akimana Ariane.
Mbabazi Shadia uzwi cyane nka Shaddyboo, yatangaje ko atagishaka ko abantu bakomeza kumwita aya mazina avuga ko uwo muntu yari we atakiriho kuko yahinduye ubuzima bwe yafashe indi paji nshya.
Uyu mubyeyi yavuze ko atakinezezwa no kumva abantu bamuhamagara ayo mazina ari nabyo byatumye ahitamo guhindura amazina ye.
Yanditse agira ati: “Ndasaba abantu bose bari bazi Shaddyboo n’umuryango we, cyane cyane abari bazi Shadia M., guhagarika kumpamagara bakoresha iryo zina. Narabivuze inshuro nyinshi kandi ndongera kubisaba. Uwo muntu yaragiye, ntabwo nkiri we. Amazina yanjye ya nyayo ni Akimana Ariane”
Nubwo yakoze ibi ntabwo yigeze ahindura amazina akoresha kuri Instagram hagumyeho Shaddyboo 92 nubundi izina yari asanzwe akoresha kuva kera.


