
Mu bakinnyi n’abatoza ba Arsenal bose bari i Budapest muri Hongiriya aho bagiye gukina umukino wa nyuma wa UEFA Champions League, babiri muri nibo bonyine bazi uko gutwara iki gikombe bimera.
Aba ni rutahizamu wayo Kai Harvertz n’umuzamu Kepa Arrizabalaga bombi batwaranye iki gikombe muri Chelsea ku wa 29 Gicurasi 2021 batsindira Manchester City i Porto muri Portugal.
SOMA:Perezida Kagame yishimiye intsinzi ya Arsenal yageze kuri Finale ya UEFA Champions League
Muri uyu mukino wabonetsemo igitego kimwe rukumbi cyanatsinzwe na Kai Harvertz ku munota wa 42 ahesha Chelsea iki gikombe ku nshuro ya kabiri.
Arsenal yifuza gutwara UEFA Champions League bwa mbere mu mateka yayo, irakina na Paris Saint-Germain iheruka gukabya izi nzozi mu mwaka ushize. Uyu umukino uratangira Saa kumi n’ebyiri za Kigali.




