
Mu gihe mu karere u Rwanda ruherereyemo icyorezo cya Ebola gikomeje kwiyongera umuhanzi Joshua Baraka yangiwe kwinjira muri Canada kuhakorera igitaramo kubera iki cyorezo aboneraho umwanya wo kwisegura ku bakunzi be batuye muri iki gihugu.
Joshua Baraka umaze kugira izina rikomeye ku ruhando mpuzamahanga yasubitse igitaramo yagombaga gukorera muri Canada bitewe n’icyorezo cya Ebola cyatumye yangirwa kwinjira muri iki gihugu.
Abinyujije kuri Instagram ye uyu muhanzi akaba yatangaje ko kubera icyorezo cya Ebola kiri mu karere u Rwanda ruherereyemo yangijwe kuba yakorera igitaramo muri Canada kuko bishobora kuzana ikwirakwira ry’iki cyorezo muri Canada.
Umuhanzi Joshua Baraka akaba yihanganishije abakunzi we bari baguze amatike ariko bakaba batazasha kwihera ijisho igitaramo ababwira ko ntako atagize ngo abataramire ariko bikanga ariko vuba bishoboka ibyo bitaramo bizasubukurwa.




