
Umutoza wa RSSB Tigers, Henry Mwinuka ukomoka muri Tanzania, nyuma y’uko agejeje iyi kipe ku mukino wa nyuma wa BAL 2026, benshi mu baturage b’iwabo bari gutanga ibitekerezo ku mbuga nkoranyambaga bireka ko yataha akajya gufasha iwabo kubaka no gukomeza umukino wa Basketball.
Henry Mwinuka yatoje amakipe atandukanye mu Rwanda arimo Patriots BBC, REG BBC ndetse na RSSB Tigers arimo kugeza uyu munsi. Muri aya makipe yose yagiye atwarana nayo ibikombe bitandukanye cyane muri Patriots yanubakiyemo ibigwi.
Abatanga ibi biteketezo iwabo, barahuriza ku kuba yatoza ikipe y’igihugu cyangwa akajya muri Dar City nayo yari mu mikino ya nyuma ya BAL n’ubwo yasezerewe muri 1/4.
SOMA:Bwa mbere mu mateka ya BAL amakipe abiri yo munsi y’ubutayu bwa Sahara azahurira ku mukino wa nyuma
Tanzania ni igihugu kiri gushyira imbaraga mu mukino wa Basketball nyuma y’uko babikoze no mu mupira w’amaguru bakabona bitanga umusaruro haba mu makipe yabo nka Simba FC, Young Africans ndetse n’amakipe y’igihugu.
Abashoramari kandi bakomeye muri iki gihugu bari gushyira amafaranga yabo mu makipe ya Basketball nka Mussa Mzenji uri gushora cyane muri Dar City iheruka no mu mikino ya nyuma ya BAL yaberaga i Kigali muri Gicurasi.




