
Abavandimwe Joy Lance Mickels na Leroy Jacques Mickels baherutse gutanga ibyishimo ku banyarwanda mu mikino ya FIFA Series ariko bakaba batahamagawe mu mavubi amakuru arahamya ko ari mu rwego rwo gusuzuma abandi bakinnyi batabonye amahirwe yo kwigaragaza aribyo byatumye bahamagara umuvandimwe wabo Joy-Slayd Mickels nawe utarabonye umwanya uhagije.
Nubwo Joy Lance Mickels na Leroy Jacques Mickels baherutse gutanga ibyishimo mu ikipe y’igihugu Amavubi mu mikino ya FIFA Series umutoza Stephen Constantine yahisemo kutabahamagara kugirango ahe amahirwe abandi bakinnyi .
Hakomeje gucicikana amakuru ahamya ko aba bakinnyi bavunitse ariyo mpamvu batitabajwe gusa ukuri twamenye nuko aba bakinnyi ntakibazo bafite ahubwo ari mu buryo bwo gutanga amahirwe no kubandi bakinnyi kugirango harebwe nabo urwego rwabo ndetse no kutabahamagara babanje kubibaganirizaho nabo babasha kubyemera.
Mu mikino ya FIFA Series yabereye mu Rwanda Bose uko ari abavandimwe batatu barahamagawe gusa Leroy Jacques na Joy Lance Mickels niba babashije kubona umwanya uhagije wo gukina mu gihe Joy Slayd Mickels bakinnye iminota mike ari nayo mpamvu kuri iyi nshuro yongeye guhamagarwa.



