
Umukino ugomba guhuza ikipe ya Rayon Sports n’ikipe ya Kiyovu Sports zombi ziri guhatanira umwanya wa kabiri muri shampiyona kugirango hamenyekane ikipe igomba gusohoka uyu mukino ukaba wahinduriwe igihe aho wagombaga kuba ku wa gatanu saa kumi n’ebyiri n’igice ukaba washyizwe saa moya.
Kiyovu Sports kuri ubu ikomeje guhanganira na Rayon Sports umwanya wa kabiri kugirango hamenyekane ikipe izasohokera igihugu zombi zikaba zifite umukino usoza shampiyona ugomba kuzihuza zombi aho uyu mukino wamaze kwimurirwa igihe .
Uyu mukino wari uteganyijwe kuri uyu wa gatanu kuri Kigali Pele Stadium saa kumi n’ebyiri z’umugoroba ariko uyu mukino ukaba wahinduriwe amasaha aho ugomba kuzaba n’ubundi kuwa gatanu ariko ugatangira saa moya z’umugoroba aho gutangira saa kumi n’ebyiri n’igice.
Rayon Sports nyuma yo gutsindwa na APR FC ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Amahoro ikaba yifuza kwegukana umwanya wa kabiri kugirango izabashe gusohokera igihugu.



