
Tyla umuhanzikazi wo muri Afurika y’Epfo yahigitse abahanzi bakomeye bo muri Nigeria barimo Wizkid na Burnaboy yegukana igihembo cy’Umuhanzi mwiza wa Afrobeats (Best Afrobeats Artist of the 2026′, mu bihembo bya American Music Awards (AMAs).
Ni ibihembo byatanzwe mu ijoro ryakeye ryo kuri uyu wa 25 Gicurasi 2026, bitangirwa i Las Vegas muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu nyubako ya MGM Grand Garden Arena.
Tyla yegukanye iki gihembo ahigitse abarimo Burna Boy, Rema, WizKid na Moliy.
Si ubwo mbere Tyla yegukanye iki gihembo ahigitse Abanya-Nigeria, ariko inshuro zose yakegukanye byagiye biteza impaka, aho abantu bavuga ko atagakwiye kugihatanira kuko ataririmba Afrobeats, ahubwo aririmba Amapiano nk’uko na we ahora abyivugira.
Tyla kandi yaraye yegukanye n’ikindi gihembo cya ‘Social Song of the year’, abikesha indirimbo ye ‘Chanel’.



