
Umuhanzi Gisa cy’Inganzo nyuma yo kwemererwa na Clement wa Kina Music kumufasha yashimiye ababigizemo uruhare bose barimo abakunzi be , itangazamakuru ndetse n’abajyanama be abizeza ko bagiye kubona Gisa cy’Inganzo utandukanye n’uwo babonye mu myaka yose yatambutse.
Gisa cy’Inganzo n’umwe mu bahanzi mu Rwanda ufite impano idasanzwe gusa ugasanga abenshi bagaruka cyane ku myitwarire ye aho nyuma yo kwemererwa gufashwa na Ishimwe Clement wa Kina Music yashimiye ababigizemo uruhare bose ndetse abizeza impinduka zikomeye.
Nkuko yabitangaje akaba yatangaje ko ashimira cyane abakunzi be akorera ibihangano bakabikunda ndetse n’itangazamakuru rimufasha kumenyekanisha ibikorwa bye ndetse abizeza ko amahirwe yahawe na Clement agomba kuyabyaza umusaruro.
Gisa cy’Inganzo akaba yaherukaga gukorana na Ishimwe Clement indirimbo Uruyenzi indirimbo yamuhinduriye amateka ndetse imuugeza no kurundi rwego.




