
Arsenal yegukanye shampiyona y’u Bwongereza nyuma y’imyaka 22 itwaye iki gikombe idatsinzwe umukino n’umwe.
Ibi byabaye nyuma y’uko AFC Bournemouth inganyije na Manchester City igitego 1-1, bituma umukino umwe usigaye iyi kipe niyo yawutsinda itafata Arsenal mu manota.Iyi kipe itwaye igikombe ikorana n’u Rwanda muri gahunda ya Visit Rwanda.
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame ni umwe mu bishimiye iyi kipe yatwaye shampiyona ku nshuro ya 14 mu mateka yayo.
SOMA:Perezida Kagame yishimiye intsinzi ya Senegal
Mu magambo yanditse kuri X yagize ati “Mwishyuke Arsenal umufatanyabikorwa wacu wa Visit Rwanda, kuba yegukanye igikombe cya shampiyona y’u Bwongereza nyuma y’umwaka w’imikino wo guhangana gukomeye.”
Asoza ubutumwa bwe umukuru w’igihugu yongeho ati “Igikombe ikwiye neza cyane.”






