
Umukinnyi warren Kamanzi kuri ubu wifuzwa n’ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi agiye gukora amateka yo kuzuza imikino 100 akinira ikipe ya Toulouse mu gihugu cy’Ubufaransa imwe muri shampiyona 5 zambere zikomeye kw’isi.
Warren Kamanzi ukinira ikipe ya Toulouse yo mu gihugu cy’Ubufaransa umwe mu bakinnyi bifuzwa cyane n’ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi muri iki cyumweru aruzuza imikino 100 akinira ikipe ya Toulouse.
Uyu mukinnyi umaze igihe wifuzwa cyane n’ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi nubwo hakomeje kugenda hazamo ibibazo bituma ataza gukinira Amavubi gusa kuri ubu n’umwe mu bakinnyi bitezweho byinshi mu gihe azaba yemeye gukinira ikipe y’igihugu.
Shampiyona yo mu gihugu cy’Ubufaransa n’imwe muri shampiyona 5 zikomeye kw’isi umukinnyi Warren Kamanzi akaba ari umwe mu bakinnyi bakomeje gufasha byinshi ikipe ya Toulouse.





