
Umuhanzi Bruce Melodie nyuma y’igihe kirekire ateguza abakunzi be indirimbo nshya yashyize hanze ” Detail ” yari itegerejwe n’abatari bake yemeza ko ariyo ndirimbo atangiriyeho mu gutangira impeshyi.
Bruce Melodie umwe my bahanzi bakunzwe cyane mu Rwanda nyuma yo gushyira hanze Pom pom yakoranye na Diamond Platnumz yakunzwe cyane kuri ubu yashyize hanze indirimbo ” Detail ” yasobanuye ko ariyo ahereyeho y’impeshyi.
Iyi ndirimbo Detail Bruce Melodie yashyize hanze hakaba hari hashize igihe kitari gito ayiteguza abakunzi be ndetse n’abakunzi be bakaba baragaragaje ko iyi ndirimbo bari bayitegerezanyije amatsiko.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa gatatu akaba aribwo Bruce Melodie yatangaje ko yamaze gushyira hanze iyi ndirimbo ndetse uwifuza kuyumva no kuyitunga yayisanga ku mbuga zose zisangwaho imiziki.




