
Umuhanzi Humble Jizzo yasubije abirirwa bavuga ko Urban Boyz yatengushye abafana ababwira ko nabo bakwiye kwisuzuma ubwabo bakareba ko nta muntu bigeze batenguha mu buzima bwabo mbere yo kwirirwa babashinja amakosa.
Humble Jizzo uherutse gushyira hanze indirimbo ” Nababara ” yatangaje ko abantu batagakwiye kwirirwa bavuga ko babatengushye kuko nabo bitaboroheye gusa byari kimwe mu nice bigize ubuzima rero bitari ngombwa ko abantu bajya bahora babashinja ayo makosa.
Ibi yabitangaje mu kiganiro yagiranye na Radio Rwanda aho yatangaje ko gutandukana kwa Urban Boyz byakomerekeje benshi cyane cyane abafana babo babakundaga cyane gusa ko nabo ubwabo bitaboroheye bitewe n’ubuzima bari bamaze gucamo nk’itsinda.
Humble Jizzo Kandi yongeye kwibutsa abantu ko umuntu ashobora kugutenguha nawe ubwe atari we ahubwo bitewe n’impamvu n’ubuzima ugasanga nawe yababaye cyane kubera ko yagutengushye ariko akareba akabona ntakindi yabikoraho ababwira kwirinda kwinubira umuntu utazi icyamubayeho.
Itsinda rya Urban Boyz akaba ari rimwe mu matsinda yakoze amateka akomeye mu Rwanda ndetse vuba bakaba bafite igitaramo cyo kuzatamira abakunzi babo Ari batatu nkuko bahoze.




