
Ikipe ya Al Merrikh yamaze kugera mu gihugu cya Sudan aho igiye kwitabira imikino ya kamarampaka kugirango hamenyekane amakipe azasohokera iki gihugu yaje kwakirwa n’abafana bayigaragariza ubwuzu budasanzwe.
Ku mugoroba wo kuri uyu wa mbere nibwo ikipe ya Al Merrikh yahagurutse mu Rwanda yerekeza muri Sudan mu mikino ya kamarampaka yo gushaka amakipe azasohokera iki gihugu mu mikino nyafurika iyi kipe ikaba yakiriwe n’abakunzi bayo bayigaragariza urukundo rudasanzwe.
Ubwo yageraga kuu Kibuuga cy’indege muri Sudan ikipe ya Al Merrikh yasanze itegerejwe n’abafana bayo bafite ibyapa byo kubaha ikaze maze abafana baboneraho n’umwanya wo kwifotozanya n’abakinnyi bayo.
Ikipe ya Al Merrikh ikaba isize mu Rwanda muri shampiyona iri ku mwanya wa gatatu aho ifite umukino w’ikirarane imikino isigaye yayo muri shampiyona y’u Rwanda ikazakina n’abakinnyi bayo biganjemo abato.





