
Ikipe ya Al Merrikh ikina shampiyona y’u Rwanda yaraye yerekeje iwabo muri Sudan kwitegura imikino ya kamarampaka ya shampiyona yo muri icyo gihugu mu gihe muri shampiyona y’u Rwanda yari isigaje imikino ine izakinwa na bamwe mu bakinnyi bayo biganjemo abo mu ikipe y’abato.
Al Merrikh kuri ubu ibarizwa ku mwanya WA gatatu wa shampiyona y’u Rwanda nubwo igifite umukino w’ikirarane yamaze kwerekeza iwabo muri Sudan gusoza imikino ya kamarampaka kugirango bamenye amakipe azasohokera iki gihugu mu mikino nyafurika.
Nubwo iyo kipe isigaje imikino ine muri BK PRO LEAGUE yo mu Rwanda yamaze kwerekeza muri Sudan na bamwe mu bakinnyi bayo igenderaho iyo mikino isigaye ikazakinwa n’abakinnyi basigaye biganjemo abato.
Al Hilal nayo ikaba iri kwitegura kwerekeza muri Sudan aho itegereje guhabwa igikombe ubundi abakinnyi bayo igenderaho bakerekeza muri Sudan.




