
Byamaze kwemezwa ko mu kwezi gutaha kwa Kamena ikipe y’igihugu y’u Rwanda (Amavubi ) azakina imikino ibiri ya gicuti harimo uzayihuza na Tanzania ndetse nuwo izahura na Comoros iyi mikino yombi ikazabera muri Morocco.
Nyuma yo kwegukana igikombe cy’imikino ya FIFA Series yabereye mu Rwanda mu itsinda u Rwanda rwari ruherereyemo abanyarwanda bagiye kongera gukina imikino ya gicuti izabera muri Morocco.
Ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi igiye gukina imikino ya gicuti n’ikipe y’igihugu ya Tanzania ndetse n’igihugu ya Comoros aho biteganyijwe ko iyi mikino izaba ukwezi gutaha kwa Kamena.
Abanyarwanda bagiye kubona umwanya wo kongera kwishimira ikipe y’igihugu Amavubi iheruka kubaha ibyishimo mu mikino ya FIFA Series.





