
Umuhanzikazi Bwiza yameneye abakunzi be ibanga ubwo yababwiraga amwe mu magambo agize indirimbo ye nshya yitegura gushyira hanze yitwa ” Gake gake” aho yemeza ko ushaka kumenya uko ubuzima bwe bwabaye bwiza yabaza mama we.
Bwiza umwe mu bahanzi kazi bakunzwe cyane mu Rwanda nyuma y’igihe kitari gito adashyira hanze igihangano gishya yameneye ibanga abakunzi be kuri amwe mu magambo azagaragara mu ndirimbo ye nshya Gake gake .
Nkuko yabitangaje abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze umuhanzikazi Bwiza akaba yatangaje ko yitegura gushyira hanze igihangano gishya aho yagize ati ” Ubuzima ni bwiza uzabaze mama ” akaba yakoresheje aya magambo nkamwe mu magambo agaragara mu ndirimbo ye.
Hakaba hari hashize igihe Bwiza adashyira hanze igihangano gishya akaba ari umwe mu bategerejwe n’amatsiko menshi.




