
Urwego rw’u Rwanda Rushinzwe Igorora (RCS) rurabikira umuryango wa Aimable UZARAMBA KARASIRA, ko yitabye Imana mu bitaro bya Nyarugenge kuri uyu wa Kane tariki 07 Gicurasi 2026.
RCS ivuga ko Aimable Karasira (wari urangije igifungo cy’imyaka itanu) yajyanywe ku bitaro by’i Nyarugenge, nyuma yo gufatwa anywa ingano irengeje igipimo cy’imiti ye y’uburwayi asanganywe, cyagenwe na muganga.
RCS ivuga ko igitegereje raporo y’abaganga ku cyateye uru rupfu rwa Aimable Karasira (wari uzwi ku izina rya Prof Nigga).






