
Ikipe ya Mukura ikomeze gutsimbarara ku mwanzuro wayo ko nta myitozo nyuma y’uko mugenzi wabo asagariwe n’umusifuzi akamukubita umugeri ku bugabo ubwo bakinaga na Rutsiro ku cyumweru ndetse bakaba bagomba kumenyesha inzego bireba ko batazakina umukino bafitanye na Police ku wa gatatu mu gihe batarahabwa ubutabera.
Mukura Victory Sports yamaze gufata umwanzuro ko itagomba gukora imyitozo ndetse ikaba yifuza no gusubika umukino wayo ifitanye na Police nyuma yaho umusifuza asagariye umukinnyi wabo akamukubita umugeri ku bugabo bwe.
Ibi Mukura ikaba ibona ari akarengane ndetse ikaba yemeza ko mu gihe itahabwa ubutabera ngo uyu musifuzi ahanirwe icyaha yakoze nabo batiteguye gukina umukino bafitanye na Police kuri uyu wa gatatu.
Nyuma y’uko aya mashusho agiye hanze umusifuzi akubita umugeri ku bugabo bw’umukinnyi wa mukura akaba ari ibintu byatunguye benshi ndetse bamwe bemeza ko bitari bikwiye.





