
Myugariro wa APR FC Niyigena Clement nyuma y’igihe yari amaze adakina kubera ikibazo cy’imvume yasubukuye imyitozo yitegura Rayon Sports bazakina ku wa gatandatu.
Ku mukino ikipe ya APR FC ifitanye na Rayon Sports yamaze kugarura myugariro wayo Niyigena Clement aho yari amaze iminsi adakina ari mu mvune aho yiteguye kuzamwifashisha muri uwo mukino.
Niyigena Clement akaba ari umukinnyi ugenderwaho cyane muri APR FC ndetse akaba yari amaze iminsi anashinjwa kwanga kwitabira imyitozo Kandi yarakize gusa kuri ubu akaba yamaze kuza kwifatanya n’abandi.
Umukino wa APR FC na Rayon Sports uzaba kuri uyu wa gatandatu saa kumi nebyiri z’umugoroba akaba ari umukino utegerejwe n’abantu benshi bitewe no guterana amagambo bikomeje kugaragara hagati y’impande zombi





