
Umuvugizi ndetse akaba n’umunyamabanga wa Rayon Sports yatangaje ko ubu bafite abakinnyi b’abagabo kandi bafitiye cyane umujinya umukeba ko byanga bikunda bagomba gutsinda umukeba kuko gahunda bafite ari ugusohokera igihugu.
Mu gihe ikipe ya Rayon Sports iri kwitegura umukino ugomba kuyihuza na APR FC Gakwaya Olivier yatangaje ko uyu mukino uzaba utandukanye n’indi mikino yabanje kuko ubu bafite abakinnyi b’abagabo Kandi banafitiye umujinya umukeba wabo uherutse kubatsinda.
Gakwaya Olivier akaba yakomeje atangaza ko ubu bafite gahunda yo gusohokera igihugu kugirango ibyo byose babigereho rero bakaba bagomba gutsinda umukino bafitanye na APR FC kugirango bakomeze guhatanira igikombe cya shampiyona.
Rayon Sports kuri ubu ikaba igifite amahirwe yo kuba yakwegukana ibikombe bibiri bikinirwa mu gihugu cyane ko muri Shampiyona irushwa na APR FC amanota 8 ikaba iri no muri 1/2 cy’igikombe cy’Amahoro.





