
Perezida Paul Kagame yitabiriye umukino wa 1/2 muri UEFA champions league wahuzaga Paris saint Germain na Bayern Munich wabereye mu Bufaransa kuri stade ya Parc des Princes umukino waje kurangira Paris saint Germain itsinze Bayern Munich 5-4.
Mu mukino w’ishyiraniro wahuje Paris saint Germain na Buyern Munich mu gushaka ikipe igomba kujya ku mukino wa nyuma wa UEFA champions league perezida Kagame n’umwe mu banyacyubahiro bitabiriye uyu mukino.
Uyu mukino wahuje amakipe yombi akorana n’u Rwanda muri gahunda ya Visit Rwanda warangiye ikipe ya Paris saint Germain ibashije gitsinda ikipe ya Bayern Munich ibitego 5-4 hakaba hategerejwe umukino wo kwishyura ugomba kubera mu Budage.
Perezida Paul Kagame akaba ari umwe mu bashyigikira ibikorwa bijyanye na siporo muri rusange dore ko akunda kugaragara yitabiriye imikino itandukanye.






