
Umuraperi Gatsinzi Emery wamenyekanye nka Riderman yatangaje uburyo yirukanishije umuhanzi mu itsinda rya UTP Soldiers yatangiriyemo nyuma yo kumva imirirmbire ye bagahitamo kwirukana umwe kugirango abonemo umwanya.
Riderman yatangaje ko ubwo yarari kumwe n’abari mu itsinda rya UTP Soldiers byabaye ngombwa ko buriwese agenda aririmba ubwo yaririmba abagize iri tsinda bakaba barafashe umwanzuro wo kwirukana umwe kugirango baboneremo umwanya Riderman .
Riderman watangiriye umuziki mu itsinda rya UTP Soldiers yatangaje ko kubona amafaranga yo kujya gukora indirimbo byari bigoye bitewe nuko bari abanyeshuri aribyo byatumaga bakora itsinda kugirango babashe kubona amafaranga ari nayo mpamvu yisanze muri UTP Soldiers.
UTP Soldiers akaba ari itsinda ryamenyekanye cyane aho bakunzwe cyane mu ndirimbo yabo yitwa Byina muri iri tsinda hakaba harabarizwagamo na Neg G The General wari urihagarariye.



