
Umukinnyi wa Filime Alliah Cool yabwiye abakunzi be ko badakwiye kwita kubakomeje kumwiyitirira ku rubuga rwa X (Twitter) kuko adakoresha uru rubuga ibi bikaba bije nyuma yaho hari abagiye bamwiyitirira ndetse bamwe bagatangaza ibintu bishobora kuyobya abaturage cyangwa gusiga icyasha isura ye.
Alliah Cool yaburiye abakunzi be aho yababwiye ko batagomba kwita ku butuma butambutswa kuri X bakoresheje amazina ye ababwira ko ari abamwiyitirira kuko we ku giti cye atajya akoresha uru rubuga.
Iyo ugiye ku rukuta rwa X ni benshi bagiye bafungura konti ziri mu mazina ya Alliah Cool ndetse hari n’ubutumwa bwatangazwagaho bakagira ngo niwe wabwanditse kandi ari abagiye bamwiyitirira aboneraho no kubasaba kubihagarika kuko hari n’ababikora bagamije kumwangiriza izina.
Alliah Cool akaba ari umwe mu bafite abakunzi benshi ndetse akaba anabarirwa mu bakobwa batunze agatubutse.




