
Biragoye kugera aho abantu bumva umuziki muri Kigali ngo uhave utumvise bacuranga cyangwa bagerageza kuririmba bati “Ndashaka mbivuge mbishyire radio come on.”
Ibi byose ni ukubera indirimbo “Come on” ya Mike Kayihura ikunzwe cyane muri Kigali ndetse n’ahandi bakunda umuziki unoze.
Iyi ndirimbo ariko ntiwakwirengagiza ko yakozwe na Muriroo ikanozwa na Bob Pro.
Muhirwa Fils Jovan amazina nyakuri ya Muriroo kandi izi ndirimbo wakunze nka “Shayo” ya Ariel Wayz, “Captain” ya Kivumbi King na A Pass wa Uganda, “Kale” ya Chiboo, n’izindi.
Muriroo uri gukora izi ndirimbo zose avuga ko yiga mu yajyaga akunda kugerageza gukora imiziki, gusa bikaba akuraho ubwo nyirarume yamwerekaga FL Studio ikora imiziki ari nayo yaje kumuhindura uko tumubona ubu.




