
Umuhanzikazi Marina yihakanye Badrama uherutse kumukoresha ku mbuga nkoranyambaga ze amwibutsa ko nta mubano afitanye nawe ko nk’umunyarwanda atashyigikira umuntu usebya igihugu ndetse ko nk’umuhanzikazi akunda igihugu cye.
Atitaye ku butumwa Badrama yatambukije amutakagiza umuhanzikazi Marina yabwiye Badrama ko nta kintu bahuriyemo ndetse atamushyigikiye na gato mu mugambi mubi yishoyemo yo guharabika u Rwanda ko bibaye byiza yareka gukoresha izina rye.
Marina Kandi akaba yakomeje abwira ati Badrama ati “Umva ndagusabye siba biriya wanditse umvugaho, ntuzongere kumvanga muri gahunda zawe n’umurongo mubi wahisemo wo kuvuga nabi u Rwanda n’ubuyobozi bw’Igihugu.”
Uyu muhanzikazi Kandi akaba yaboneyeho kubwira abanyarwanda muri rusange ndetse n’abakunzi be ko Badrama ntacyo ahuriyemo nawe ahubwo ari gukoresha ishusho ye kugirango ayobye abantu.



