
Tiwa Savage yatunguranye ubwo yatangazaga ko mbere yakundaga agendeye ku marangamutima ariko ubu umusore wifuza ko bakundana agomba kuba afite amafaranga Kandi akaba akunda kumutembereza mu bihugu bitandukanye.
Tiwa Savage watangaje ko ubu kujya mu rukundo agomba gukundana n’umusore ufite amafaranga menshi Kandi ukunda gusohoka aya magambo yahise akurura impaka ku mbuga nkoranyambaga, bamwe bavuga ko ari ukwishyira hejuru no gushyira imbere ubuzima buhenze, abandi bakavuga ko ari kwiyubaha no kumenya agaciro ke.
Uyu muhanzikazi akaba yatangaje ko mbere yajyaga akundana ashingiye ku marangamutima n’amarangamutima y’igihe gito, ariko akaza kubona ko ari ikosa yakoze ariko ubu ibintu bikaba byarahindutse aho yagize ati “Niba ushaka ko dukundana, uzazane amafaranga ndetse n’ingendo zihariye (private vacations) i Monaco no hirya no hino ku isi.”
Ibi bikaba byakomeje gukurura impaka cyane aho byateye benshi kwibaza niba koko urukundo rushingiye ku marangamutima cyangwa se ku mafaranga.




