Wizkid watangaje muri 2010 kuri Twitter ko Ari umufana ukomeye wa Fally Ipupa nubwo arumva ibyo aba aririmba yagize amahirwe yo gukorana nawe indirimbo yitwa Jam ikomeje kugenda ikora amateka hirya no hino kw’isi.
Wizkid umwe mu bahanzi bafite izina rikomeye cyane yemeza ko yakuze akunda ibihangano bya Fally Ipupa nubwo atumva ibyo aba aririmba bitewe nuko aririmba mu rurimi atumva bakoranye indirimbo yitwa Jam ikomeje kugenda ikundwa cyane.
Fally Ipupa ukomoka muri Repubulika iharanira demokarasi ya Congo n’umwe mu bahanzi bafite ibigwi bikomeye cyane aho uyu muhanzi yagiye amenyekana cyane mu ndirimbo zitandukanye.
Iyi ndirimbo Jam mu gihe gito imaze igeze hanze ikaba imaze kurebwa n’abantu basaga miliyoni ebyiri.
