Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru Ferwafa ryamaze gutangaza ko nyuma y’ibiganiro byahuje Kiyovu Sports, Rayon Sports na Ferwafa ubu Haringingo Francis yemereye gutoza Rayon Sports uhereye ku mukino wo ku cyumweru na Rutsiro.
Kuri uyu wa Kane taliki ya 16 Mata 2026 ku cyicaro gikuru cya Ferwafa habereye inama yahuje n’ubuyobozi bwa Ferwafa , perezida wa Kiyovu Sports , Bwana David Nkuruziza , perezida wa Association Rayon Sports , Bwana Abdallah Murenzi n’umutoza Haringingo Francis Christian.
Iyi nama yize ku kibazo cy’umutoza Haringingo Francis uherutse gusezera muri Kiyovu Sports akerekeza muri Rayon Sports aho ibiganiro byahuje impande zombi kugirango ahabwe uruhushya rwo gutoza Rayon Sports ibi biganiro bikaba byasojwe hanzuwe ko agomba gutoza iyi kipe.
Haringingo Francis akaba agomba gutangira gutoza aho Rayon Sports igomba gukina na Rutsiro kuri iki cyumweru mu gihe aheruka muri Rayon Sports nabwo akaba yaratangiye akina na Rutsiro bikarangira ayitsinze benshi bakaza biteze kureba niba amateka yakwisubiramo.
