WASHINGTON, DC - APRIL 06: U.S. President Donald Trump speaks during a news conference in James S. Brady Press Briefing Room of the White House on April 06, 2026 in Washington, DC. President Trump spoke about the successful military mission to rescue a weapons systems officer whose F-15E Strike Eagle was shot down in Iran. (Photo by Alex Wong/Getty Images)
Leta zunze Ubumwe za Amerika(USA) na Iran biyemeje kuba bahagaritse intambara mu Burasirazuba bwo Hagati mu gihe cy’ibyumweru bibiri biri imbere, uhereye kuri uyu wa Gatatu tariki 08 Mata 2026, kugira ngo babanze baganire ku ngingo 10 Iran isaba ko zubahirizwa.
Iran yemeye guharika ibitero kuri Israel no ku bihugu by’inshuti za Amerika mu Burasirazuba bwo Hagati, mu gihe Amerika(USA) na yo yaba nta kindi gitero iyigabyeho. Ibiganiro hagati y’impande zombi bizatangira kubera mu murwa Mukuru wa Pakistan, Islamabad, kuri uyu wa Gatanu tariki 10 Mata 2026.
Perezida Trump wa Amerika yari yateguje ko mu gihe Iran yaba itemeye agahenge n’ibiganiro, aza gutegeka Ingabo za Amerika zikarimbura ikiragano cy’abantu ahereye ku bikorwa bibatunze birimo ibiraro bihuza imihanda yo muri Iran, Ingomero z’amazi ndetse n’iz’amashanyarazi.
Abanya Iran ibihumbi bamaze kumva gahunda ya Trump bahise bajya guteranira ahantu hose hari ibikorwa remezo bikomeye, bategererezayo banga ko ibisasu bya Amerika bibasenyera, ariko igihe ntarengwa cyo guterwa cyageze Iran imaze kwemera agahenge.

Mu bintu 10 byahise bisabwa na Iran kugira ngo yemere guhagarika intambara, harimo kuba ari yo yonyine yifuza kugenzura umuhora wa Hormuz unyuzwamo 1/5 cy’ibikomoka kuri peterori bijya hirya no hino ku isi.
Hari no kuba Iran isaba Amerika gukura ibirindiro byayo byose mu Burasirazuba bwo Hagati, kwirinda kurwanya inshuti zayo zirimo Lebanon, Aba Hutis muri Yemen n’abandi, hamwe no kwishyura ikiguzi cyose cy’ibyangijwe mu ntambara imaze ukwezi kurenga ishojwe kuri Iran.
Amerika kandi irasabwa gukuraho ibihano byari byarafatiwe Iran, birimo kubuzwa gukora intwaro kirimbuzi, igasabwa kubohora imitungo yose ya Iran yari yarafatiriwe hirya no hino ku isi, ndetse no kwemera Iran mu masezerano y’Akanama k’Umutekano k’Umuryango w’Abibumbye(UNSC).
Iran ivuga ko yiteguye guhita ishyira mu bikorwa iyubahirizwa ry’agahenge k’ibyumweru bibiri, gashobora no kongererwa igihe mu gihe nta kindi gitero kiyigabweho, ariko ko ikosa ryose ryakorwa n’uruhande rwa Amerika na Israel, yiteguye guhita yongera gukubita itababarira.
Perezida Donald Trump wa USA avuga ko Ingabo za Amerika zageze ku ntego yazo muri Iran ndetse ko zanayirengeje, ariko ko yiteguye kuganira na Iran ku bishobora kuzana amahoro arambye, kandi ko ibisabwa na Iran bishobora gukorwaho hashingiwe kuri buri ngingo iganirwaho.
Leta ya Israel na yo ivuga ko ishyigikiye imyanzuro ya Perezida Donald Trump kuri Iran, ariko ko ibyo guhagarika kurwana na Lebanon bitayireba.
Leta ya Pakistan ishinzwe kuyobora ibiganiro by’amahoro bihuza Amerika na Iran, yahamije ko agahenge kahise gatangira gukurikizwa mu gihe hagitegerejwe ko impande zombi zisasa inzobe ku wa Gatanu w’iki cyumweru.