Haruna Niyonzima umwe mu bakinnyi bakoze amateka mu Rwanda yabwiye abantu ko kwirirwa bamusebya ntacyo bimutwara ahubwo bimwongerera imbaraga aboneraho no kugenera ubutumwa abifuza kumuvuga neza.
Umukinnyi Haruna Niyonzima akaba yatangaje atitaye kubirirwa bamuvuga nabi ndetse anibutsa abashaka kumuvuga neza ko babikora agihumeka umwuka w’abazima kuko igihe bazabikora yapfuye ntacyo bizaba bimaze.
Mu magambo ye akaba yagize ati ” Hari benshi batabona ibyiza Haruna Niyonzima yakoze ibyo n’ubushake bwabo kuko njyewe simba nanabyitayeho ahubwo bimpa imbaraga zo gukora byinshi kandi niba hari nufite ibyiza ashaka kumvugaho yabikora nkiriho kuko narabikora narapfuye ntacyo bizaba bimariye “.
Haruna Niyonzima kuri ubu akaba akomeje kugenda yihugura kuba umutoza aho n’ikipe y’igihugu AMAVUBI yamwitabaje mu mikino ya FIFA Series.
