Muyango yashimiye KNC uherutse kwita abakora akazi ka Hosting indaya yemeza ko amushimira ko yamuhaye akazi yagasoza akajya gukora hosting naho ibyo kunsubiza kubyo yavuze byo atabitinyuka kuko ari umuntu yubaha .
KNC aherutse gutangaza ko abakobwa bakora akazi ka Hosting mu tubari uba usanga ari indaya aho Muyango nawe ukora akazi ka Hosting yasubije ko ki giti cye ashimira KNC kuba yaramuhaye akazi ariko ibyo kumusubiza kubyo yatangaje ku kazi akora atabitinyuka bitewe nuburyo amwubahamo.
Ibi Uwase Muyango yabitangaje mu kiganiro yagirane n’ikinyamakuru Igihe aho yatangaje KNC Ari umwe mu bamuhaye akazi rero atarinyuka kumuvugaho kuko ari umuntu ufite izina rikomeye gusa ko akazi ka Hosting ari akazi keza kandi kabeshaho neza abagakora.
Akazi ka Hosting abakobwa bagakora akenshi bagomba kwibasirwa cyane babita indaya zihagazeho bitewe n’uburyo baba nisanzura ku bakiriya gusa Muyango akaba abona bihabanye nukuri kuko abagakora baba bazi neza icyabajyanye.
