Ikipe ya Rayon Sports yatangaje ko ikibazo cy’umutoza Haringingo Francis kiri hafi gukemuka, ndetse ko nta cyabuza uyu mutoza gutoza imikino iri imbere.
Ibi byatangajwe n’umuvugizi w’iyi kipe, Gakwaya Olivier, mu ijoro ryo ku wa Gatandatu tariki ya 4 Werurwe 2026, nyuma y’umukino wa shampiyona Rayon Sports yanganyijemo na Gicumbi FC ubusa ku busa.
Uyu mukino watozwemo n’umutoza wungirije Dusange Sacha, nyuma y’uko FERWAFA imenyesheje Rayon Sports ko itemerewe gukoresha Haringingo, kubera ikibazo afitanye na Kiyovu Sports imushinja kugenda atubahirije amategeko.
Gakwaya yavuze ko ibiganiro byabaye hagati ya Rayon Sports n’umutoza byagaragaje ko yasezeye muri Kiyovu Sports, bityo ko nta mpamvu yo kongera kuganira n’iyo kipe, abigereranya no “kurambagiza umugore wahukanye.”
Yagize ati “Ntabwo akiri umukozi wa Kiyovu yarasezeye. Yatweretse ko yeguye turavuga tuti niba weguye reka tuganire, turaganira twemeranya ko twakumvikana, dusinya amasezerano, kandi Haringingo ni umutoza wa Rayon Sports. Ibyo Kiyovu Sports yakora byose ntabwo azasubiramo.”
Rayon Sports ikomeje kwizera ko iki kibazo kizakemuka mu minsi mike iri imbere, bigatuma Haringingo asubira ku murongo wo gutoza, mu gihe ikipe ikomeje guhatanira igikombe cya shampiyona.
SOMA : Issa Yakubu wa Police FC yateguye umukino w’inkunga yo gufasha abatishoboye
