Issa Yakubu, umukinnyi wa Police FC, akomeje ibikorwa by’indashyikirwa byo gufasha abatishoboye binyuze mu muryango we Issa Yakubu Foundation.
Uyu mukinnyi yatangaje ko agiye gutegura ku nshuro ya gatandatu umukino w’inkunga, uzaba tariki ya 28 Kamena 2026 Awutu Bawjiase.
Ni igikorwa kigamije gukusanya inkunga izafasha imfubyi, abapfakazi, abana bo ku muhanda ndetse n’abana bafite impano mu mupira w’amaguru.
Issa Yakubu yavuze ko afite intego yo gukomeza gukoresha umupira w’amaguru nk’inzira yo gufasha no kuzamura imibereho y’abatishoboye, ashimangira ko n’inkunga nto ishobora guhindura ubuzima bw’umuntu.
Uyu mukino utegerejwe kuzitabirwa n’abakinnyi batandukanye n’abakunzi b’umupira, ukazaba umwanya mwiza wo guhuza siporo n’ubugiraneza.
SOMA : Gad Beat Records yiyemeje gufasha abanyempano badafite ubushobozi
