Umukinnyi Nkinzingabo Fiston yatangaje ko asezeye ku gukina umupira w’amaguru, ahitamo gutangira urugendo rushya rwo gutoza abakiri bato.
Mu butumwa yashyize ahagaragara, yavuze ko yatangiye umupira akiri muto, akawukunda cyane kuva mu bwana bwe, aho yawukinnye mu bihe bitandukanye by’ubuzima bwe.
Yanyuze mu makipe atandukanye arimo APR Academy, ISONGA FC ndetse n’andi makipe akomeye nka APR FC, AS Kigali, Kiyovu Sports na Mukura Victory Sports.
Yanagize amahirwe yo gukina no kwiga umupira muri Espagne, ibintu byamufashije kongera ubumenyi n’ubunararibonye.
Nubwo ahagaritse gukina, Fiston yavuze ko atava mu mupira, ahubwo agiye kwibanda ku gutoza, cyane cyane abakiri bato bafite impano.
Yashimiye amakipe yose yakiniye, abafana, abatoza n’abamushyigikiye mu rugendo rwe. Yasabye abakiri bato gukomeza gukunda umupira no gukora cyane kugira ngo bagere ku nzozi zabo.
SOMA : Byiringiro Lague ukinira Police FC yatawe muri yombi
