Umukinnyi Byiringiro Lague ukinira ikipe ya Police FC yatawe muri yombi aho amakuru avuga ko yafashwe saa munani z’ijoro ku Ruyenzi atwaye imodoka yanyweye ibisindisha.
Byiringiro Lague uvuye mu ikipe y’igihugu AMAVUBI mu mikino ya FIFA Series kuva iyi mikino yatangira akaba atari yitabira imyitozo ya Police FC kuri ubu akaba yamaze gutabwa muri yombi nyuma yo gutwara ikintabiziga yanyweye ibisindisha.
Ni inshuro ya kabiri mu gihe kingana n’ukwezi n’iminsi 10 Byiringiro Lague atawe muri yombi bitewe no gutwara ikinyabiziga yanyoye ibisindisha ibi bikaba bikomeje kwibazwaho ukuntu umukinnyi yabura mu myitozo agafatwa amajoro atwaye yanyoye ibisindisha.
Ikipe ya Police FC Byiringiro Lague akinira ikaba yerekeje I Huye aho igomba gukina umukino w’umunsi wa 26 wa Shampiyona aho igomba gukina n’Amagaju Byiringiro Lague akaba atazabasha kugaragara muri uyu mukino.
