Myugariro Niyigena Clement na Aliou Souane aba bakinnyi bose bari mu muryango wo gusohoka muri APR FC aho amakuru ahari ahamya ko aba bakinnyi bombi bamaze no kubonerwa abasimbura.
Niyigena Clement nyuma yuko APR FC yifuje kumwongerera amasezerano aho yari amaze kwifuzwa b’ikipe ya Al Hilal ariko akayibera ibamba ubu Ari mu muryango usohoka na Aliou Souane mu ikipe ya APR FC.
Amakuru ahari aremeza ko kuri ubu ikipe ya APR FC yamaze kubona ba myugariro b’abanyamahanga bagomba gusimbura aba bakinnyi ndetse Niyigena Clement na Aliou Souane bakaba baramaze gutangariza ikipe ya APR FC ko batazakomezanya.
Niyigena Clement akaba ari umwe mu bakinnyi bari bafatiye runini ikipe ya APR FC gusa igihe kikaba cyari kigeze ngo uyu mukinnyi ajye gukina hanze y’igihugu.
