Moctar kuri ubu uri mu rukundo n’umuhanzikazi France Mpundu yongeye kugaruka I Kigali aho yaherukaga mu mezi ane ashize aje gusura umukunzi we aho uyu musore akaba yageze mu Rwanda ku wa 2 Mata 2026 ndetse agaragaza ko yishimiye kuhagaruka nubwo atatangaje ikimugenza.
Urukundo rwa Moctar rwagarutsweho cyane mu itangazamakuru nyuma yaho byavugwaga ko umuhanzikazi France Mpundu ari mu rukundo na Juno Kizigenza gusa nyuma akaza kubihakana ubu Moctar akaba akomeje kugarugaza uburyo gihebeye uyu muhanzikazi.
Moctar wegukanye irushanwa rya “The Secret Story ” yahuriyemo na France Mpundu ndetse akahava ahamwambikiye impeta y’urukundo nyuma yo kwemeranya kuzabana akaramata akaba yaherukaga mu Rwanda mu Ukuboza 2025.
France Mpundu na Moctar bahuriye muri Afurika y’Epfo aho baribitabiriye ikiganiro “The Secret Story 2025” cya Canal+ Aho uyu muhanzikazi yegukanye umwanya wa Kane.
