Ku itariki ya 1 Mata izwi nk’umunsi wo kubeshya mu mahanga menshi ku Isi, umuhanzi Juno Kizigenza yagiye ku mbuga nkoranyambaga ze ambwira abantu ko ashyira hanze album ye “OTA” hanze.
Gusa byarangiye amaso aheze mu kirere abantu babura iyi album, birangira bihuye na wa munsi wo kubeshya.
Icyo uyu muhanzi yasigiye abantu gusa n’uko yahishuye izina rya album ye ya kabiri.
SOMA:Juno Kizigenza agomba guha abakunzi be album uyu mwaka
Mu butumwa Juno Kizigenza yari yashyize ku mbuga nkoranyambaga ku itariki ya 1 Mata izwi nk’umunsi wo kubeshya, yari yanditse ko mu masaha y’igicuku arashyira hanze “OTA”.

