Mupiganyi TI
Umuryango urwanya ruswa n’akarengane(Transparency International Rwanda) uvuga ko hari amafaranga abarirwa muri za miliyari uturere tutahaye abakene ndetse n’ayo bakererewe guhabwa, andi akaba yarubakishijwe ibikorwaremezo bidakoreshwa (bikaba birimo gupfa ubusa).
Transparency itangaje ibi nyuma yo gusesengura Raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta yo muri 2023-2024, ikaba yabyeretse Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC) n’abafatanyabikorwa kuri uyu wa Kane.
Uyu muryango uvuga ko kuba hari amafaranga arenga miliyari 10 na miliyoni 300 yakererewe kugera ku bana bafite imirire mibi mu gihe kigera hafi ku mezi atatu, ari imwe mu mpamvu zituma ikibazo cy’igwingira mu bana kitagabanuka mu buryo bugaragara.
Umuyobozi Nshingwabikorwa wa Transparency, Apollinaire Mupigaganyi yagize ati “Amafaranga akabakaba miliyari(imwe) ntabwo yahawe abagenerwabikorwa ba VUP kandi tuzi ko bakeneye ubufasha bwihuse. Yewe n’ayagenewe kurwanya igwingira mu bana yatinze kubageraho kugera ku minsi irenga 160, ni ikibazo gikomeye.”
Ati “Abashinzwe gushyira mu bikorwa ingengo y’Imari bagombye kwita kuri ibyo bibazo byihariye, na none twabonye ko hari ibikorwa remezo biri aho nta cyo biri gukoreshwa, usanga rimwe na rimwe bishobora kuba byihishemo ruswa, umuntu ashobora gushyiraho igikorwa kitazigera gikoreshwa ariko ugasanga we amafaranga ye yarakuyemo.”
Raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta, nk’uko yasesenguwe na Transparency, ikomeza igaragaza ko mu myaka itanu yashize kuva muri 2019 kugera muri 2024, Leta yahombye amafaranga arenga miliyari 26 Frw kuko yakoreshejwe mu kubaka ibikorwa remezo byashyizwe ahadakenewe, ubu bikaba bipfa ubusa.
Mu ngero zigaragazwa n’inzego zitandukanye, hari uruganda rw’ibirayi rwubatswe i Nyabihu ku mafaranga y’u Rwanda arenga miliyoni 780 ariko rukaba rwarahagaze, hari na 10% bya ‘postes de santé’ zitagikora, ariko hakaba n’udukiriro na za gare zashyizwe kure y’abaturage.
Umuyobozi Mukuru muri MINALOC, Richard Kubana, avuga ko ibi byose byatewe n’uko uturere twagiye dushora imari mu mitungo itunguka uko bikwiye.
Kubana avuga ko iki kibazo kizakemurwa no kubanza kwandika mu ikoranabuhanga imitungo yose y’inzego z’ibanze(imitungo ya Leta), ndetse no kunoza imikoranire nk’uko abayobozi baherutse kubyemerera imbere y’Umukuru w’Igihugu.
Avuga ko amafaranga arimo gukererwa guhabwa abatishoboye biterwa n’uko hari abatinya kuyasaba kuko ngo bishyizemo ko batazasobora kuyishyura, ariko hakaba n’abatazi ko ayo mafaranga ahari.
Yagize ati “Mudufashe mu bukangurambaga kuko hari amafaranga ya VUP yicaye aho ataragezwa ku bagenerwabikorwa batishoboye, ariko mbasabe bamenye ko ayo mafaranga ahari, iyo bakoze umushinga neza uciriritse bagahabwa amafaranga, babasha kuyagaruza agahabwa abandi, gutyo gutyo.”
Ubusesenguzi bwa Transparency bugaragaza intambwe yashimwe n’inzego zitandukanye y’uko uturere twari dufite amanota ari hejuru ya 70% kubera gushyira mu bikorwa inama z’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta, twiyongereye tugera kuri 19 muri 2024 tuvuye kuri 6 muri 2021.


