Umuhanzi RunUp wamenyekanye cyane mu ndirimbo Tsunami nyuma yo gucibwa akayabo bitewe n’ibibazo yagiranye n’umunya- Nigeria bakoranaga mu bijyanye na muzika agiye guhindura izina.
RunUp yagiranye ibibazo n’umunya- Nigeria wamufashaga mu bikorwa bya muzika ibintu byagize ingaruka ku muziki we bituma atinda gusohora indirimbo nshya akaba yatangaje ko ibi bibazo bishobora gutuma ahindura izina agatangira bundi bushya.
Uyu muhanzi avuga ko yagiranye ibibazo nabamufashaga biba ngombwa ko bafata umwanzuro wo gutandukana gusa bamusaba kwishyura ibihumbi 17$ (arenga miliyoni 24 frw) gusa nyuma yo kuganira bemeranyije ko yakwishyura ibihumbi 12$ (arenga miliyoni 17 frw ) nayo akayatanga mu byiciro ibintu yemeza ko mu gihe icyo kibazo kitaracyemuka nta burenganzira afite ku bihangano bye ndetse bikaba bishobora no kumuviramo guhindura izina.
RunUp yashatse kwiyambaza abanyamategeko ariko abona imanza zishobora kumutwara amafaranga menshi arenze ayo asabwa kwishyura ibintu bituma ahera mu gihirahiro kugeza ubu
