Chelsea FC yatangiye gutegura isoko ryo kwimura abakinnyi ryo muri Mutarama, nyuma y’amakuru yemeza ko iyi kipe yabajije amakuru (enquiry) ku bijyanye no gusinyisha rutahizamu wa AFC Bournemouth, Antoine Semenyo.
Ibi bije mu gihe Chelsea ikomeje gushaka uko yakongerera imbaraga ubusatirizi bwayo, nyuma y’uko igaragaje intege nke mu guhangana n’amakipe akomeye muri Premier League.
Amakuru aturuka mu bitangazamakuru byizewe bya siporo mu Bwongereza avuga ko ubuyobozi bwa Chelsea bukurikirana Semenyo nk’umwe mu bakinnyi bashobora kuzana impinduka nziza mu mukino wayo.
Uyu mukinnyi w’imyaka 25 yigaragaje cyane muri iyi season, aho yitwaye neza mu mikino myinshi ya Bournemouth, akagaragaza umuvuduko, imbaraga zo guhangana, ndetse n’ubushobozi bwo gucenga no gutsinda ibitego mu bihe by’ingenzi.
Antoine Semenyo yinjiye muri Bournemouth avuye muri Bristol City, aho yakomeje gutera imbere mu mikinire ye, bituma aba umwe mu bakinnyi b’ingenzi ikipe ishingiraho.
Imyitwarire ye yatumye amakipe atandukanye yo muri Premier League atangira kumwitegereza, ariko Chelsea isa n’iyatangiye intambwe ya mbere mu kumubazaho amakuru mbere y’abandi.
Kugeza ubu, nta biganiro byeruye byo kumusinyisha biratangira, kuko Chelsea iracyari mu rwego rwo gusuzuma igiciro cy’umukinnyi n’uko amasezerano afitanye na Bournemouth ahagaze.
Ku rundi ruhande, Bournemouth ntiragaragaza ubushake bwo kurekura uyu mukinnyi byoroshye, kuko afatwa nk’umwe mu nkingi za mwamba mu mugambi wayo wo gukomeza kuguma muri Premier League.
Mu gihe isoko ryo muri Mutarama 2026 rigenda ryegereza, birateganyijwe ko Chelsea ishobora gufata icyemezo gikomeye bitewe n’uko izaba yitwaye mu mikino iri imbere.
Icyemezo cya nyuma kizaterwa n’ibiganiro by’impande zombi ndetse n’icyifuzo cya Semenyo ku bijyanye n’ejo hazaza he.


