Umuhanzi Diamond Platnumz yatunguranye ubwo yafataga abana be bose yabyaye ku bagore batandukanye bose akabahuriza mu rugo rwe ruherereye Dar es Salaam bagafatanya gusangira ibyishimo.
Diamond Platnumz ufitanye abana n’abagore batandukanye barimo Zari Hassan,Hamisa Mobetto na Tanasha Donna yafashe abana be yabyaranye nabo bagore bose abahuriza mu rugo rwe i Dar es Salaam igikorwa cyari cyuzuyemo ibyishimo bidasanzwe n’amarangamutima.
Iki gikorwa cyatumye abakurikiranira hafi umuhanzi Diamond Platnumz babyishimira ndetse banagaragaza ko nubwo abana batabasha kubana na Papa wabo ubabyara ariko urukundo n’inshingano nk’umubyeyi bigaragara ko Diamond Platnumz akibyubahiriza.
Bikaba Atari inshuro ya mbere uyu muhanzi agaragaza urukundo rudasanzwe akunda abana be aho usanga hari abo afata bakitabira ibitaramo barikumwe.
