Mu gihe kitageze ku byumweru bibiri, Diamond Platinumz ashyize hanze indirimbo “Happy” amaze gushyira ‘posts’ zirenga 70 kuri Instagram ye mu rwego rwo kumenyekanisha iyi ndirimbo.
Ibi byose Diamond Platinumz ari kubikoraho kugira akomeza kumenyekanisha iyi ndirimbo yakozwe mu buryo bw’amajwi na Producer we wihariye, S2Kizzy.
Kuva ku bantu b’amazina manini, ibyamamare, ababyinnyi, abakoresha imbuga nkoranyambaga mu busanzwe bwo kwirebera ibijya mbere mu Isi y’ikoranabuhaga,ukoresheje iyi ndirimbo wese, Diamond arahita abisangiza miliyoni 19 zimukurikira kuri Instagram.
Si aha gusa kandi abikora kuko kuko ku mbuga ze zose nka Tiktok n’aho arigusakaza iyi ndirimbo “Happy”. Ibyo uyu muhanzi ari biri no gutanga umusaruro kuko nko ku rubuga rwa YouTube, iyi ndirimbo imazeho iminsi 10 imaze kurebwa na miliyoni 5 zirenga.
