Ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi, nyuma yo gutsinda Estonia ibitego 2-0, mu mikino ya FIFA Series ya 2026, yongera kwegukana igikombe nyuma y’imyaka 25.
Iri rushanwa mpuzamahanga ry’imikino ya gishuti itegurwa na FIFA, u Rwanda rwatsinze imikino ibiri yose rwakinwa ibitego 6 mu gihe rwo rusojwe nta gitego rwinjijwe.
Mu mukino wa nyuma, mahirwe akomeye u Rwanda rwabonye ku munota wa 31, bahise bayabyaza umusaruro, ku mupira wahinduwe na Joy-Lance Mickles maze Biramahire Abeddy ahita ashyira mu izamu.
SOMA:Stephen Constantine agarutse gutoza amavubi
Igice cya kabiri u Rwanda rwagitangiranye imbaraga maze ku munota wa 51 babona igitego cya kabiri cyatsinzwe na Leroy-Jacques Mickles ku mupira yari ahawe na Bizimana Djihad.
Uyu mukino kandi wari witabiriwe Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame wanarebye imikino yose Amavubi yakinnye muri FIFA Series ya 2026, kuko n’igihe batsinda Grenada ibitego bine ku busa yari ahari.
Iki gikombe Amavubi atwaye kibaye icya gatatu mu mateka kuko yegukanye CECAFA ya Rwanda B mu 1999 ndetse n’igikombe cya COMESA cyo muri 2001.


