Perezida w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda(Ferwafa) Shema Fabrice yatangaje ko intego afite ubu ari ugukora ruhago itanga umunezero agaha abanyarwanda ibyishimo bahoze bifuza.
Shema Fabrice ukomeje guha abanyarwanda ibyishimo bitewe na byinshi yahinduye muri Ferwafa kuva igihe atangiye kiyiyoborera yatangaje ko kuri ubu icyo agamije ntakindi usibye gukora ruhago iha ibyishimo abanyarwanda.
Ibi yabitangaje nyuma y’umukino u Rwanda rwatsinzemo Grenada aho yahamirije abanyarwanda ko azakora ibishoboka byose ariko ruhago yo mu Rwanda igatera imbere ikipe y’igihugu nayo ikazajya ibasha kwitabira amarushanwa atandukanye arimo igikombe cy’Afurika n’igikombe cy’isi.
Shema Fabrice akaba akomeje gushimirwa n’abantu batandukanye bitewe nuko mu gihe gito amaze muri Ferwafa impinduka zirimo kugenda zigaragara.
