Stephen Constantine umutoza w’ikipe y’igihugu Amavubi nyuma yo gutsinda Grenada yihanangirije abakinnyi be kutagendera mu kirere bakirengagiza ibyarangiye ahubwo bakita cyane ku bibategereje imbere.
Amavubi yahaye ibyishimo abanyarwanda muri rusange nyuma yo gutsinda Grenada ibitego 4-0 umutoza Stephen Constantine yabwiye abakinnyi ko abashimira uburyo bitwaye mu kibuga ariko badakwiye kwirara ngo bagendere mu kirere
Mu ijambo rye akaba yabwiye abakinnyi be ko ibyarangiye biba byarangiye ko baramutse byatsinzwe na Estonia byaba ari amahano ko bagomba kwishima ariko bakanatekereza cyane ku mukino ukurikira kuko ariwo bagomba gushyiramo imbaraga.
Ikipe y’igihugu AMAVUBI ikaba igomba gukina umukino wa nyuma n’ikipe ya Estonia aho buri munyarwanda wese yifuza ko iki gikombe cyasigara mu Rwanda.
