Mu ijoro rya Gen-Z Comedy Show, Minisitiri Dr. Bizimana Jean Damascene yagaragaje ko ijambo “Indangamirwa” rimaze guteshwa agaciro n’imikoreshereze mibi yaryo mu rubyiruko.
Ashimangira ko risobanura umuntu urangwa n’indangagaciro zituma arangwa n’abandi, anabasaba kurisubiza ku mwimerere waryo no kurikoresha neza.
Yabitangaje ubwo umwe mu bitabiriye iki gitaramo yamusabaga gusobanura neza iri jambo, avuga ko urubyiruko ritarisobanukiwe uko bikwiye.
Mu gusobanura, Minisitiri yavuze ko “Indangamirwa” rikomoka ku nshinga “kurangamira”, risobanura umuntu ureberwa n’abandi badahumbya kubera imyitwarire n’indangagaciro zimuranga.
Yakomeje asobanura ko umuntu w’Indangamirwa agomba kurangwa n’ubwiza bw’inyuma n’ubw’imbere, imyambarire iboneye, imvugo nziza n’imyitwarire ituma abandi bamufatiraho urugero. Ibi ni byo byatumye iri jambo rihabwa Intore ziri ku rugerero nk’icyubahiro.
Yasoje asaba urubyiruko kwirinda gukoresha nabi iri jambo no guharanira kuba abantu barangwa n’ubupfura n’ubwangamugayo, bakaba Intore nyazo zubaka igihugu.
SOMA : Abayobozi barasaba abagore kwiyamamariza amatora y’inzego z’ibanze

