Rutahizamu mushya mu ikipe y’igihugu AMAVUBI Joy Lance Mickels nyuma yo kwitabira ubutumire yageneye ubutumwa FERWAFA ndetse anayigaragariza ibyishimo bidasanzwe yatewe no kugera mu Rwanda.
Joy Lance Mickels umukinnyi mushya w’ikipe y’igihugu AMAVUBI uyoboye abandi mu gutsinda ibitego byinshi muri Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu gihugu cya Azerbaijan yagaragaje imbamutima ze ndetse anashimira Ferwafa byimazeyo.
Nkuko Joy Lance Mickels yabitangarije abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram akaba yagize ati “Ndashimira aya mahirwe yambere cyane cyane hamwe nabavandimwe banjye, bihesha Imana icyubahiro cyose ikomeje kuyobora intambwe zanjye kandi impa imigisha mishya irenze ibyo nashoboraga gutekereza. Uwiteka yankoreye ibintu bikomeye kandi nuzuye umunezero “
Uyu mukinnyi Joy Lance Mickels akaba yarazanye n’abavandimwe be batatu aho ari abakinnyi bitezweho byinshi mu ikipe y’igihugu.
