Mu mikino ya FIFA Series igomba gutangira mu Rwanda abana bato barikumwe n’ababyeyi bamaze kwemererwa kuzinjirira ubuntu bitewe n’ingano ya Stade.
Perezida w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda Shema Fabrice yamaze gutangaza ko mu mikino ya FIFA Series kwinjira ku bana bakiri bato ariko barikumwe n’umubyeyi byamaze gushyirwa ku buntu ariko ibyo byose bikazajya biterwa n’ingano ya Stade.
Shema Fabrice nubwo yamaze gutangaza ko kwinjira ku bana barikumwe n’ababyeyi Ari ubuntu yaboneyeho no kubwira abifuza kuzareba iyi mikino ariko batashobora kugera kuri stade ko badakwiye kugira impungenge kuko RBA iyo mikino izayerekana.
Ku ruhande rw’ikipe y’igihugu y’u Rwanda AMAVUBI umukino wayo wambere ukaba ugomba kuzaba kuwa gatanu saa tatu z’ijoro aho bazahura na Grenada.
