Yago Pon Dat usigaye wibera mu gihugu cya Uganda na Element uri kugenda ukorerayo ibitaramo bitandukanye basezeranije abakunzi babo ko vuba bagiye kongera gukorana indirimbo.
Nyuma y’imyaka itatu Element akoreye indirimbo YAGO yitwa Suwejo indirimbo yamwubakiye izina rikomeye mu bahanzi kuri ubu bongeye guteguza abakunzi babo ko bagiye kongera gukorana ikindi gikorwa.
Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram Yago yatangaje ko nyuma yo gukorana indirimbo Suwejo ikaza gukundwa cyane kurwego rwo hejuru ubu umushinga w’indirimbo nshya ya YAGO yakorewe na Element ugeze kure.
Ibi bikaba bije nyuma yaho mu gitaramo Element yari yitabiriye muri Uganda yagaragaye yahuje urugwiro cyane na Yago.
